April 5, 2009: The April 5, 2009 issue of Izuba, a Rwandan newspaper, published an article, “Igitabo imyaka 15 nyuma ya Jenoside cyashyizwe ahagaragara,” which discusses After Genocide: Transitional Justice, Post-Conflict Reconstruction, and Reconciliation in Rwanda and Beyond and the event held in Kigali on April 3, 2009, to launch the book and to commemorate the 1994 Rwandan genocide.
The article is available online and is also copied below.
Izuba
Igitabo imyaka 15 nyuma ya Jenoside cyashyizwe ahagaragara
Yvonne dusabirane
GASABO – Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 15 Jenoside yakorewe abatutsi ku wa 3 Mata 2009, muri Laico Umubano Hotel ku Kacyiru, Rotary Club Kigali-Virunga ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Butabera cya Oxford, herekanywe igitabo cyitwa “Jenoside nyuma y’imyaka 15” (15 Years After Genocide) cyanditswe na Phil Clark afatanyije na Zachary D. Kaufman b’Abanyamerika.
Icyo gitabo kivuga ko kwibuka ku nshuro ya 15 Jenoside yakorewe abatutsi hagomba kwibandwa ku butabera, umutekano, ubwiyunge n’iterambere kugira ngo ibyo bibe igisubizo kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bityo itazongera kubaho.
Phil Clark, umwe mu banditse icyo gitabo yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko igitekerezo cyo kucyandika yagikuye mu nama ya Oxford nyuma yo kwibuka ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Hari mu mwaka wa 2004. Yagize ati “numva nshaka kugaragaragaza ubufatanyacyaha bwabayeho kugira ngo Jenoside ishoboke, ariko nshaka cyane cyane kugararagaza cyane isura y’u Rwanda muri iki gihe abanyamahanga batazi neza ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibyahabereye”.
Sam Rugege, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, wari muri uwo muhango yatangaje ko icyo gitabo ari inkunga ikomeye mu nzego zose z’igihugu, ariko by’umwihariko ubutabera, akaba asaba Abanyarwanda kwandika aho kugira ngo bikorwe gusa n’abanyamahanga kandi batarusha Abanyarwanda amateka yabo.
Ambasaderi Zéphyr Mutanguha, Rotary Club Kigali-Virunga, akaba yarasabye Abanyarwanda kugira umuco wo gusoma kuko gusoma birwanya ubujiji kandi biha umuntu gutekereza kure kuko iyo umuntu asoma abona ibitekerezo byinshi bimuha umwanya wo kutagendera mu bitekerezo bimwe, ahubwo akarobanura ibyamugirira akamaro.
Yemeje ko iyo Abanyarwanda baba barasomaga koko Jenoside iba itarabaye.
Ends